Minisitiri Lilianne Ploumen arashima uburyo inkunga ikoreshwa mu guteza imbere abakene

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2013, Minisitiri w’Ubuholandi ushinzwe ubucuruzi n’amahanga n’Iterambere ry’Ubutwererane Lilianne Ploumen, yasuye imishinga n’ibikorwa by’amajyambere rusange no kurengera abatishoboye biherereye mu murenge wa Musambira, akarere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.

Ibikorwa byasuwe ni ikusanyirizo ry’amata rya Rugobagoba, umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu murenge wa Musambira, umushinga wo gutunganya no gusana imihanda y’igitaka mu murenge wa Musambira hakoreshejewe gahunda ya VUP ihesha abaturage benshi akazi ndetse na banki y’abaturage ya Musambira. Ibyinshi muri ibyo bikorwa byatewe inkunga n’igihugu cy’Ubuholandi binyujijwe mu Kigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (RLDSF).

Minisitiri Lilianne Ploumen akaba yarakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wamugejejeho imiterere y’akarere ndetse amutambagiza iyo mishanga amusobanurira uburyo inkunga gahabwa ikoreshwa neza cyane cyane hagamijwe iterambere rusange no guhashya ubukene, akaba ariyo mpamvu abakennye kurusha abandi bashakirwa imirimo bahemberwa bagashishikarizwa kwitabira gahunda zo kubitsa no kugurizanya begerezwa amabanki n’ibigo by’imari iciriritse; abadashoboye gukora nabo bagenerwa inkunga y’ingoboka ibafasha kwikorera udushinga tubafasha kwiteza imbere. Ibi bikaba byarashimangiwe n’intumwa ya RLDSF, Sibomana Saidi, wagaragaje uburyo inkunga inyura muri RLDSF isaranganywa uturere, imishinga yibandwaho mu gutera inkunga kandi ikaba itangwa ku buryo mu mishanga yose abagenerwabikorwa abagore bagomba kuba ari benshi kurusha abagabo.

Asoza uruzinduko rwe, Minisitiri Liliane Ploumen yatangaje ko yanejejwe cyane n’ibikorwa yiboneye biteza imbere abaturage ariko cyane cyane ibyibanda ku iterambere ry’abaturage bakennye cyane no kurwanya ubukene, nk’amashanyarazi, n’ibikorwa byo kurengera abatishoboye bashakirwa akazi n’inkunga yo kubagoboka. Yishimiye cyane imikorere ya banki y’abaturage ya Musambira cyane cyane agendera ku mpinduka zikomeye banki y’abaturage muri rusange yagaragaje mu mikorere yayo ituma n’abaturage bacirirtse bagezwaho imikorere yifashisha ikoranabuhanga rigezweho.

Ubuholandi ni igihugu gifitanye umubano ukomeye ushingiye ku butwererane n’iterambere, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu 15 ku isi icyo gihugu giteramo inkunga imishinga minini y’iterambere ku isi.